YAOURT YAGUFASHA GUHORANA ITOTO MU MASO

Yaourt tumenyereye kuyirya kandi iraryoha koko. Ariko se wari uzi ko ishobora no kugufasha kuba mwiza, uburanga bwawe bugashashagirana ?

Kugira ngo ujye ubyuka buri gitondo ufite uruhu rwiza, mbere yo kuryama wakwisiga yaourt mu maso hose.

Tegereza iminota 10 kugira ngo ibanze ibobeze uruhu, maze nyuma ukarabe n’amazi meza.

Mu gitondo byanze bikunze urabyuka ufite uruhu rwo mu maso rutoshye.

Impamvu nta yindi ni uko burya yaourt igira acide lactique ifite ibitunga uruhu kandi ikaruhungura rugasigara ruhehereye.

Uko ikoreshwa mu musatsi :

Mu gihe ufite imisatsi yumagaye wifuza ko yagarura ubuyanja nabwo wakoresha yaourt, ikagufasha kuyirambura no gutuma ihehera. Yaourt kandi iyo igeze mu mutwe ivanamo imvuvu maze bikarushaho guha isura nziza imisatsi yawe.

Shyira yaourt mu musatsi wawe, wibanda ku bice by’umutwe biriho umusatsi wumagaye kurusha uwundi.

Ambara agatambaro mu mutwe utegereze iminota 30 kugira ngo yaourt igire igihe cyo kwinjira mu musatsi wawe

Iyambure ka gatambaro

Karaba mu mutwe ukoresheje amazi meza

Shyiramo ka shampoo maze wihanaguze isume ifite isuku

Sokoza umusatsi wawe uko ubyifuza maze userukane umucyo

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano