NYUMA YA BOBI WINE USHAKA KUYOBORA IGIHUGU NA JOSE CHAMELEONE YARAHIRIYE KUZAYOBORA UMURWA MUKURU ESE BIZABAHIRA?

Ni mu gihe mu Gihugu cya Uganda badahwema kumva amakimbirana aba ari hagati y’u Mukuru w’igihugu na Depite Robert Kyagulanyi wamamaye ku ruhando  rwa Muzika nka Bobi Wine, aho  Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ahamya ko nta muntu uzamuhirika ku butegetsi  vuba aha mu myaka10 iri imbere.

                              Bobi Wine ushaka kuyobora Uganda byanze bikunze

Pedipe Bobi Wine  we nawe ntahwema kumwumvisha ko ariwe ugomba kuyobora igihugu muri 2021 ,.Bobi wine usanga aba ashyigikiwe cyane kuburyo abantu ibihumbi n’ibihumbi bo mu gihugu cya Uganda  ahanini muNtara ya Kyaddondo bamukunda cyane.

Ibyaje gutangaza abantu batari bake muri iyi minsi, Umuhanzi wamamaye ku ruhando rwa muzika muri Afurika,  Dr Jose Chameleone yatangaje ko nawe byanze bikunze mu gihe Bobi Wine azaba ari Perezida wa Uganda nawe azaba ari Meya w’umujyi wa Kampala nk’uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Jose Chameleone  ubu arajwe inshinga no gushaka abarwanashyaka bazamushyigikira muri icyo gihe, abantu benshi usanga batabivugaho rumwe  aho Bobi Wine yaba ayobora Igihugu na Chameleone ayobora Umurwa mukuru ngo ni ibintu  bishobora kuzadogera cyangwa se impinduka zikagaragara muri Uganda.

Image result for chameleone

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano