16.8 C
Kigali
Wednesday, March 27, 2019

Mbese uracyashidikanya kuri Yesu?

Muri iki gihe hariho abantu koko bakibaza uwo Yesu ariwe by’ukuli, bamwe bakavuga bati ni uw’I Betelehemu ku Mugabo witwa Yozefu ndetse n’umubyeyi we...

Agaciro k’ijambo ry’Imana

2PETERO 1.19Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri...

Ese hari agaciro Bibiliya iha abakuze ?

Umusaza ni umuntu wese ufite imyaka myinshi, ariko cyane cyane iyo havuzwe umusaza abantu bumva umuntu ufite imyaka iri hejuru ya 50 y’amavuko kuzamura. Abantu bafite iyi myaka, bitewe n’uburyo baba barabayeho, bahabwa agaciro karuta ak’abandi ariko cyane cyane gatewe n’ibitekerezo bibaranga ndetse n’uburyo babona ibintu mu buryo bwisumbuye kuruta abantu bakiri bato. Ese Bibiliya ibafata gute ? Imana iha agaciro gakomeye abasaza aho Bibiliya igira iti : “Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe, Ndi Uwiteka” (Abalewi 19:32). Aha biragaragara ko Imana yashyizeho umukono wayo kugirango iri tegeko batazaryitiranya n’andi mategeko asanzwe kandi ni byo abasaza baba baranyuze muri byinshi bikomeye bafite ubunararibonye. Nubwo mu gihugu cyacu twagize ibyago byo gutakaza abasaza mu mahano yagwiriye u Rwanda muri Mata 1994 nibura tugerageze kubaha abasigaye. Birababaje kugira abakiri bato batamenya agaciro k’abasaza aho usangamuri taxi ubyigana n’abakecuru n’abasaza wareba uwo muntu wanga guhagurukira umusaza, ugasanga nibura si n’umwuzukuru ahubwo akwiriye kuba umwuzukuruza. Aha sinavuga iyo ari muri taxi, komvuwayeri (convoyeur) amubwiza inani na rimwe kuko yibagiwe aho asigara bitewen’ubusaza. Abafite iyo myifatire bakwiye kumenya icyo Bibiliya ivuga usibye ko biri no mu mucyo wacu kubaha, dukwiye kubaha Imana nk’uko Imana ubwayo yabidusabye mu ijambo ryayo kandi nk’uko Bibiliya ibivuga, uwicisha bugufi akubaha Uwiteka ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo(Imigani 22:4). Ikindi kandi n’ubwo umuntu ukuze yaba akosheje ukwiye kumuhuguza ubugwaneza kuko Pawulo yagiriye inama Timoteyo ati : “Ntugacyahe umukuruahubwo umuhugure nka so…n’ abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko… ufiteumutima utunganye rwose(1 Timoteyo 5:1-2). Birumvikana ko abakiri bato baba bafite amaraso ashyushye ariko ijambo ry’Imana rivuga ko imvi ari cyo cyubahiro cy’abasaza. Ese turibuka ko abo tudaha agaciro bigeze kuba bato nkatwe bagezweho kandi ko natwe turi kugana iy’ubusaza ? Uko umuntu yiyumva kose nta kabuza azasaza kandi imbuto ubiba ukiri muto uzayisarura ushaje kuko Imana izitura umuntu ibyo yakoze akiri mu isi byaba ibyiza cyangwa ibibi (Abaroma 2:6-7). Iyo umwana umugiriye inama ko ibyo akoze bizamugiraho ingaruka ahita akubwira ngo wa musaza we itonde ntuzi aho ibintu bigeze. Ubanza ariyo mpamvu baciye umugani ngo : “Umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo”. Ikibazo ahubwo ni iki “iyo avayo azavanayo iki ?” Bishoboka ko ari SIDA, inda z’indaro, gutesha agaciro umuryango n’ibindi kuko iyo uwo nyine bahannye akanga kuko ararikiye kujyayo bahita bavuga ngo uriya mwana ni uwande ? Umuryango avukamo ugaseba kandi baramuhannye akanga. Ese abasaza bo biha agaciro ? Nanone aha twagaruka ku basaza batihesha agaciro aho usanga umusaza ukuze ari kumwe n’akana k’agakobwa kangana n’akuzukuru ke, biteye isoni. Tumaze igihe twumva abitwa ba shuga dadi na shuga mami ukibaza n’ubwoBibiliya iha agaciro gakomeye abasaza ariko nabo bakwiye kwiha agaciro bityo intera ndende usanga hagati y’abasaza n’urubyiruko ikahava. Kera wasangaga abasaza bicarana n’urubyiruko bakababwira amateka ugasanga urubyiruko ruzi ejo hashize bikabafasha gutegura ejo hazaza none ubu urubyiruko...

Impamvu 4 zikomeje gutuma amasengesho yawe atinda gusubizwa

Bishop Dr Fidèle Masengo uyobora itorero Foursquare Gospel Church yasobanuriye abakirisito ko hari impamvu enye zishobora gutuma Imana itinda gusubiza amasengesho y’abayisenga. Yabitangarije mu cyigisho yageje...

Uragana mu irimbukiro niba umutima wawe urangwa n’ibi bintu bitanu

Imwe mu mpamvu utibonaho icyaha cyangwa ikibi nukubera ko bigoye kwemera ko ufite umutima mubi. Nyamara burya kenshi nubwo abantu biha amahoro mu mitima...

Nyuma y’imyanzuro ikakaye abahanzi bo muri ADEPR bafatiwe, Isaie Uzayisenga yaba agiye kujya muri...

Hashize iminsi micye ADEPR ifashe imyanzuro ikakaye ibuza abahanzi bo muri iri torero gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abandi bo mu yandi matorero. Umuhanzi Isaie Uzayisenga...

Twakwigira iki ku batizera Imana mu byerekeye gufasha

Abantu benshi bajya batekereza ko abakiristo ari bo bakora ibyiza gusa cyane ko baba bazi icyo Bibiliya ibivugaho kandi bakabikora ari nko kwibikira ubutunzi...
X
Skip to toolbar