Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi uherutse gutorerwa kuyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo amaze kurahira kuri iki gicamunsi gufata izi nshingano asimbuye Joseph Kabila. Nibwo bwa mbere muri iki gihugu habaye ihererekanya bubasha mu mahoro kuba cyabona ubwigenge.

Félix Tshisekedi  umuyobozi w’ishyaka UDPS ryari irya se Etienne Tshisekedi yatowe ahigitse bagenzi be benshi cyane cyane Martin Fayulu na Emmanuery Shadary, uyu akaba we yaje aho uyu muhango wabereye naho Fayulu akaba atahageze kuko avuga ko ari we Perezida watowe.

Ni umuhango witabiriye n’abanyecongo benshi kuri ‘Palais du Peuple’ i Kinshasa, witabirwa n’abatumirwa biganjemo abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga, witabirwa kandi na Perezida umwe w’ikindi gihugu, Uhuru Kenyatta, mu batumiwe.

Perezida Joseph Kabika asimbuye yarahiriye ubutegetsi muri Mutarama 2001 asimbuye se Laurent Desiré Kabila wari umaze kwicwa. Uyu munsi akaba yari yitabiriye uyu muhango ndetse yogoshe ubwanwa bwinshi cyane yari amaze igihe yarateretse.

Perezida w’urukiko rw’Ikirenga mu ijambo rye yashimiye Perezida ucyuye igihe Joseph Kabila ko abaye Perezida wa mbere w’iki gihugu utanze ubutegetsi mu buryo buteganywa na demokarasi ya Congo.

Félix Tshisekedi w’imyaka 55 abaye Perezida wa gatanu wa Congo Kinshasa kuva yabona ubwingege mu 1960 nyuma ya Joseph Kasavubu, (Joseph-Désiré) Mobutu Sese Seko, Laurent Desiré Kabila na Joseph Kabila Kabange.

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano