Aba bakobwa bakiri bato ariko b’abaherwe mu Bushinwa bari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu bagiye bifotoza baguye hasi bafite bamwe mu bintu bihenze.

Bamwe bifotoje bafite ibikapu bihenze cyane,ibikoresho byo kubafasha gukora make up n’ibindi bitandukanye.

Aba bakobwa biganye ibyo abo mu Burusiya baherutse gukora ubwo bashyiragaho irushanwa ryo kugwa mu buryo butangaje kuri Instagram.

Abana b’abaherwe bo mu Bushinwa bakunze gukora ibintu bitangaje kuri Instagram no ku zindi mbuga nkoranyambaga bitwaje amazina akomeye y’imiryango yabo


Abagabo nabo barabishimye kandi ngo bashishikajwe no gukora imyitozo yuko bazabikora neza kurusha abakobwa n’abagore babanjirije.

Abana nabo ngo bafite ibyo bagwana kandi bo bikagaragara neza kuko  bihwanye n’imyaka yabo yo gukina.

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano