Kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 nibwo ikipe y’umukino w’amagare iba mu biganza by’uruganda rwa SKOL, Fly Cycling Club izongera gutanga amahirwe ku bakiri bato bafite impano yo gutwara igare bityo bakaba bakwinjizwa muri iyi kipe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwizera ko mu bice bitandukanye by’igihugu hari abana bakiri bato bafite amakipe cyangwa bakina ku giti cyabo ariko bakaba babura aho bigaragariza kugira ngo bakine mu buryo bwa nyabwo bityo bakaba bazanye amahirwe kuri buri mwana ufite impano muri uyu mukino umaze kugira ijambo mu Rwanda.

Igikorwa cya Fly Cycling Club cyo gutoranya abana bafite impano mu mukino w’amagare kizabera mu cyanya cyahariwe inganda n’ubucuruzi (Kigali Free Trade Zone) i Nyandungu.

Fly Cycling Club barifuza gukomeza gushaka abakinnyi bafite impano

Muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya kabiri, hemewe abakinnyi batarengeje imyaka 17 y’ubukure bazatangira irushanwa saa tatu z’igitondo (09h00’). Abakinnyi 20 ba mbere bazahembwa ibihembo birimo amafaranga y’u Rwanda n’ibindi.

Kwiyandikisha muri aya marushanwa byatangiye guhera ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2019 kuri sitade Amahoro Remera ku biro by’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY). Iyi gahunda iba guhera saa yine za mu gitondo kugeza isaa kumi n’imwe z’mugoroba (10-17h00’).

Fly Cycling ni ikipe imaze gutanga umusaruro ugaragara mu kuzamura impano z’abakinnyi b’umukino w’amagare kuko muri uyu mwaka w’amarushanwa byarushijeho kuko ni bwo Mugisha Moise yatwaye shampiyona ya Afurika y’abakinnyi batarengeje imyaka 23 mu gice cyo gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial), Mugisha kandi yatahanye umwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2019 ku rutonde rw’abakinnyi bahambaye mu gukakamba imisozi mu gihe abandi nka Habimana Jean Eric nawe akunze kwitwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu mu ngimbi.

Mugishan Moise umwe mu bakinnyi ba Fly Cycling Club umaze gutanga umusaruro ku rwego mpuzamahanga 

Dore amwe mu mategeko agenda kwiyandikisha no kwitabira irushanwa ryateguwe na  SKOL Fly Cycling Club :

  1. Biremewe ko umuntu yiyandikisha ku giti cye cyangwa club ikandikisha abakinnyi bayo
  2. Abiyandikisha ku giti cyabo bagomba kuza bitwaje irangamuntu zabo
  3. Musabwe kwitwaza amafaranga 1,000Rwf yo kwiyandikisha, azasubizwa uko umuntu asubije nimero yo gusiganwa yahawe
  4. Abari munsi y’imyaka 18 bagomba kuza bitwaje uruhushya rutangwa na Ferwacy ndetse n’urwandiko rusinyweho n’umubyeyi we
  5. Amagare akoreshwa na moteri amwe azwi nka velo moteri ntiyemewe
  6. Buri wese agomba kuza yitwaje kasike yemewe na Ferwacy ku munsi w’irushanwa
  7. Buri muntu azakinisha igare rye.SKOL Brewery Ltd irashima cyane Mugisha Moise watwaye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afurika   

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano