Tariki ya 01 Gashyantare, ni umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’u Rwanda aho abanyarwanda twibuka tunazirikana ibigwi n’indangagaco z’ubutwari zaziranze.

Fred Gisa Rwigema ni umwe mu ntwari u Rwanda rwibuka wagize uruhare runini mu kwibohora kw’abanyarwanda, muri iyi nkuru tukaba tugiye kugaruka kuri amwe mu mateka n’ibigwi bye.

Fred Gisa Rwigema yavutse tariki 10 Mata, 1957, avukira i Ruyumba ahahoze ari Komini ya Musambira, ubu ni mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo akaba avuka kuri Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandirima, amazina yiswe n’ababyeyi be akaba yari Emmanuel Gisa.

Yavutse yitwa Emmanuel

Mu 1960 ubwo yari afite myaka 3 gusa y’amavuko nyuma y’intambara yo mu 1959 yakuye abanyarwanda benshi mu byabo, yahungiye n’umuryango we mu gihugu cya Uganda mu nkambi ya Nshungerezi.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 1976, yagiye mu gisirikare aho yinjiye mu mutwe w’ingabo zari iza Yoweli Museveni witwaga FRONASA (Front for National Salvation). Icyo gihe ni bwo uwitwaga Gisa Emmanuel yahinduye amazina yitwa Gisa Fred Rwigema.

Mu bwana bwe, Fred Rwigema yakundaga kwibaza icyatumye bava iwabo i Rwanda n’icyabuze kugira ngo basubireyo, yakundaga gusoma ibitabo by’abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah, Mao-Tse-Tung na Fidèle Castro. Mu wa 1974 ni bwo yiyemeje kureka amashuri asanzwe, ajya muri Tanzaniya gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politike.

Yari afite intego yo kubohora u Rwanda

Mu wa 1976, yayikomereje muri Mozambike, ari kumwe n’abandi mu mutwe wa FRONASA bari hamwe n’indi mitwe bafashwa na Mwalimu Julius Nyerere nka Zanu, Zapu, ANC, KM na FRELIMO.
Mu wa 1979 yari mu bagaba ba FRONASA mu ntambara yavanyeho ubutegetsi bw’igihugu bwa Idi Amin, ayoboye “Mondlane 4th Infantry Column”. Mu wa 1981, hamwe n’abandi basore 27, barimo Abanyarwanda babiri Rwigema Fred na Paul Kagame, yatangiranye na Kaguta Museveni intambara yo kurwanya igitugu cya Obote.

Kuva mu 1985, Fred Rwigema yakomeje kuba umwe mu bayobozi bakuru ba NRA, ishami rya gisirikare ry’ishyaka National Resistance Movement (NRM) rya Museveni. Aha niho yaboneye umwanya wo gukomeza gutoza urugamba Abanyarwanda.

Ataretse kuba Umunyarwanda, nyakwigendera Fred Rwigema yagiye agira imyanya ikomeye muri NRA nko kuba Uwungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo (Deputy Army Commander), Minisitiri wungirije w’Ingabo (Deputy Minister for Defense) n’Umugaba Mukuru w’imirwano (Overall Operations Commander).

Nubwo yari akomeye, Gisa yahoranaga Ubunyarwanda ku mutima

Muri iyo mirwano yose yo mu mahanga, Fred Rwigema yari umusirikare nyakuri, w’intangarugero mu mikorere n’imyifatire, mu kinyabupfura no kubahiriza amategeko.

Ariko, muri byose yahozaga u Rwanda ku mutima, adahwema kuvuga ko “kubohora u Rwanda ari ngombwa”. Fred Rwigema yaranzwe n’ubupfura n’ubuhanga, kuba umunyakuri, areba kure, azi kwihangana, yubaha bose, ategekesha urugero, akunda umuco wa kinyarwanda n’imikino aba umuhuza w’abantu.Yabaye urugero rwo kwitanga no gukunda igihugu bihebuje.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda n’urupfu rwe

Fred Gisa Rwigema kuva aho yabereye ingabo yagambiriye byeruye kuzabohora u Rwanda. Imvugo ye yabaye ingiro. Yagaragaje ubumuntu buhebuje, yigomwe byinshi yari afite n’ibyo yarashoboye kugira, abigurana urukundo rw’abanyarwanda.

Tariki 01 Ukwakira 1990, Fred Rwigema ni we wari uyoboye ingabo za FPR Inkotanyi zari ziturutse Uganda ziteye u Rwanda mu rugamba rwo kurubohora. Ku munsi ukurikiyeho, Fred Rwigema yarasiwe ku rugamba ahitwa Nyabwishongezi ubu ni mu karere ka Nyagatare, mu ntara y’Uburasirazuba ahita yitaba Imana.

Fred Gisa Rwigema yatabarutse ku ya 02 Ukwakira, 1990

Nyuma y’urupfu rwa Rwigema wafatwaga nk’inkingi ya mwamba kuri uru rugamba, Paul Kagame ni we wahise amusimbura ku mwanya wo kuyobora ingabo kugeza azigejeje ku ntsinzi tariki 4 Nyakanga 1994.

Fred Gisa Rwigema aruhukiye ku gicumbi cy’intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali, akaba ari umwe mu ntwari z’u Rwanda zihora zibukwa tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka, aho aherereye mu cyiciro cy’intwali z’Imanzi.

Nyakwigendera Rwigema aruhukiye mu gicumbi cy’intwari mu Mujyi wa Kigali

Fred Gisa Rwigema yagaragaje umutima wa kigabo mu rwego ruhebuje mu mibereho ye yose. Ntiyatinye kurwanya ibibi atitaye ku ngaruka byamubyarira, yari azi ubukana bw’intambara nyamara ntiyatinye kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubutwari bwe bwamugize icyamamare ashimwa kandi akundwa nk’intwari y’u Rwanda ndetse ni intwari nyafrika kubera urugamba yarwanye rwo kubohora Mozambique na Uganda.

Fred Gisa Rwigema yashakanye na Jeannette Urujeni ku wa 20 Kamena 1987 bakaba barabyaranye abana 2, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta.

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano