Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ‘Stroke’ ari indwara y’udutsi
dukwirakwiza amaraso mu bwonko, duturika bitewe n’umubyimba watwo
utabasha kwakira ingano y’amaraso acamo bigatuma yivanga
n’ubwonko (Hemorrhagic stroke) cyangwa tukaziba bitewe no kuvura
kwayo, bigatuma adatemberamo uko bikwiye igice cyatwo atageramo
kikangirika.
Muri Gicurasi 2018, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima
(OMS) ryatangaje ko Stroke yaje ku mwanya wa kabiri mu ndwara 10 zishe
abantu benshi mu 2016 inyuma y’indwara z’umutima.
Mu bantu miliyoni 56.9 bapfuye mu 2016, nibura 54% bishwe n’indwara 10,
iz’umutima na Stroke zishemo miliyoni 15.2.
Mu Rwanda ihagaze gute?
Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abaganga b’abanyarwanda bugamije
kureba uko stroke ari umutwaro ku gihugu, bwashyizwe ahagaragara mu
2017.
Bwerekanye ko mu barwayi 100 bashyirwa mu bitaro, babiri biba bitewe
n’uburwayi bwa stroke. Abagabo nibo benshi bagaragaje ubwo burwayi ku
kigero cya 55%.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko 22% mu bayirwaye batari barigeze
bisuzumisha ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze naho 53,5% byabo
bari bafite umuvuduko ukabije w’amaraso ariko batari ku miti.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko nyuma y’umwaka umwe abarwayi
bagize stroke, byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo urupfu ku kigero cya
61%, ubumuga bukomeye ku kigero cya 14,3% naho 24,7% ikaba
yarabasigiye ubumuga bworoheje.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bitaro by’icyitegererezo biri mu Rwanda
ariko urumutse ushyizemo n’abagana ibindi bitaro umubare ngo ushobora
kuba uri hejuru kurushaho.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’inzobere mu kuvura indwara z’umubiri, akaba
n’Umuyobozi w’ishami ryazo mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr.
Kabakambira Jean Damascène, yavuze ko ubusanzwe amaraso atembera
mu mubiri yoherezwa n’umutima ariko 20% akajya mu bwonko.
Umubyimba w’imitsi ijyana amaraso mu bice by’umubiri ugenda ugabanuka
cyane cyane iyo iyajyana mu bwonko, ku buryo abayemo menshi ishobora
guturika bitewe n’imbaraga afite.
Dr. Kabakambira abantu ‘bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso uri hejuru
cyangwa abasaza, imitsi ijyana amaraso iba yaratakaje ubushobozi bwo
kwiyagura, aho kwaguka igaturika amaraso akivanga n’ubwonko’.
Kuri Stroke iterwa no kuvura kw’amaraso, Dr. Kabakambira yavuze ko
ayavuze iyo ageze muri ya mitsi yo mu bwonko ayifunga kubera ari mito,
bigatuma andi atabasha gutembera mu bindi bice.
Ati “Ishobora gufata abasanganywe izindi ndwara. Hari

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano