IGITENGE CYONGEYE KUJYA RUHANDO RW’IBIGEZWEHO !

Mu myaka ishize igitenge cyari cyaravuye kuri mode, aho cyari gisigaye ari acy’abagore baciriritse nabwo bakacyambara mu rugo, bagiye ku isoko cyangwa se bajyanye abana kwa muganga. Ubu rero cyongeye kugerwaho muri Afurika ndetse no mu Rwanda bitangiye kugaragara, aho abagore b’abasirimu basigaye badodesha imyenda ikoze mu gitenge.

Nkuko bisanzwe ibitenge bya Wax na Vlisco ubu nibyo biri ku isonga mu bidodeshwamo amakanzu meza, yaba magufi cyangwa maremare.

Mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali, imyenda idoze mu bitenge iragenda yiyongera mu mangazini acuruza imyenda, ari nako n’abantu baba abagore cyangwa abagabo usanga bongeye guharara kwambara imyenda idoze mu bitenge.

Abazungukazi nabo usanga bakunze kuza bambaye amakanzu adoze mu bitenge, ndetse bamwe ba bamwe ugasanga bajyanishije b’amasakoshi akoze muri uwo mwenda ubundi wari umaze igihe kirekire umeze nk’umwihariko w’abanyafurikakazi.

Abahanzi b’imideli rero bo mu Rwanda twababwira iki, isoko rirahari, nibahange udushya, maze turusheho kuberwa twambaye iby’iwacu.

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano