Bitewe n’imiterere n’imihindagurikire y’ikirere mu duce dutakanye tw’isi, haba mu mijyi cyangwa mu byaro, hari imishinga ikura kandi yaguka vuba na bwangu ikenewe n’abantu benshi ushobora kuba wakora.

Bisaba ubwitonzi n’ubushishozi bukomeye guhitamo umushinga uberanye n’agace runaka ndetse unajyanye n’igihe. Hari imishinga yoroshye gutangiza mu gihe hari indi yoroshye mu kuyicunga ariko binajyana n’uburyo nyir’umushinga aba yawuteguye, uburyo yitanga n’uburyo yigomwa bimwe agaha agaciro ibindi bikenewe kurusha ibindi kandi byihutirwa. Ikindi kandi hari imishinga iza ku mwanya wa mbere mu gukura ndetse no kwaguka vuba bitewe n’ibikenewe ku isoko (ibicuruzwa na serivise). Ariko hakaba n’imishinga isaba igishoro gihanitse kandi inasaba kurushanwa n’abo usanze.

twabateguriye urutonde rw’imishinga ushobora kwitaho igihe uhitamo umushinga washoramo amafaranga yawe kandi ukayagaruza yikubye. Ndetse bikanaba byazamura ubukungu bwawe n’ubw’igihugu mu gihe gito.

1.Gutunganya amafunguro n’ibinyobwa

Nta gushidikanya ko ikiremwamuntu aho kiva kikagera gikenera amafunguro kugira ngo kibeho. Nta muntu udakenera gufungura, ndetse by’akarusho tukayakenera inshuro nyinshi ku munsi igihe hatabayeho ibibazo by’amikoro cyangwa izindi mbogamizi. Mu bantu 10 baganiriye n’UBUKUNGU, 7 baduhamirije ko kimwe cya kabiri cy’amafaranga bakoresha buri munsi ajya ku biribwa no ku binyobwa. Aha ngaha icy’ingenzi ni ugutanga ibiriribwa n’ibinyobwa byujuje ubuziranenge kandi ukita kureba niba ingano y’ibyo usohora bijyanye n’isoko ufite kugira ngo utagwa mu gihombo.

2.Ubuhinzi n’ubworozi

Abantu benshi bibwira ko uwananiwe indi mirimo, uwasezerewe ku kazi cyangwa uwananiwe kwiga ariwe ujya mu buhinzi n’ubworozi. Nyamara iyi ni imyumvire ipfuye kuko mu buhinzi n’ubworozi niho hava bya biribwa n’ibinyobwa bikenerwa n’ibinyabuzima hafi ya byose harimo na muntu inshuro zirenze imwe buri munsi. Ikindi kandi igishoro mu buhinzi kiba ari gito ku buryo bitagoye kukibona.

3.Ubwubatsi

Leta zitandukanye z’ibihugu ku isi yose zirajwe ishinga no kubaka ibikorwa remezo kugira ngo ziteze imbere ishoramari rishingiye ku ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, uburezi, ubuhahirane , umutekano n’ibindi. Uko abaturage biyongera bikwiye kujyana n’umuvuko w’iyubakwa ry’ibikorwaremezo. Burya nta muntu utifuza kugira aho aba. Uretse n’umuntu, amatungo, inyamaswa bikenera aho bitura. Aya ni amahirwe rero utagakwiye kurenza ingohe igihe uhitamo umushinga wakora.

4. Ubucuruzi bw’bikoresho by’ubwubatsi

Inyubako zirazamuka buri munsi, izindi zirasanwa, izindi nazo ziracyari mu nyigo. Niyo mpamvu hakenewe inzu zicuruza ibikoresho by’ubwubatsi (quincallerie). Si ngombwa yuko utangirana n’inzu y’ubwubatsi ikize ku bikoresho byose kandi bihenze, ushobora gutangira ucuruza duke duke cyangwa ukiha inshingano zo kuzajya urangira abantu aho biri ndetse byaba ngombwa ukabibagezaho. Nabyo byatuma ukirigita ifaranga, wenda nyuma yaho ukaba wanikorera ku giti cyawe igihe ukora wizigama.

5.Ubucuruzi bw’imirongo y’itumanaho.

Nyuma y’uko abantu babonye ko itumanaho ari inkingi ya mwamba yifashishwa mu biganiro, mu kwakira no kohereza amafaranga. Abashoramari bahagurukiye gushora amafaranga yabo muri ubu bucuruzi kuko bavumbuye ibanga ry’uko iyi ngeri y’itumanaho iri kwitabirwa n’abantu benshi cyane umunota ku wundi. N’ikimenyimenyi abafite ayo masosiyete nibo baza mu myanya ya mbere mu batunze amamiliyari n’amamiliyari ku isi.

6.Ubuvuzi gakondo

Kubera imihindagurikire y’ibihe idatana n’indwara z’inzaduka. Ahanini biterwa no gutakara k’umwimerere w’ibyo dukoresha, bityo byatumye abantu kugaruka kuri gakondo kuko ifite ingaruka nke ugereranyije n’iby’ahandi. Niyo mpamvu abenshi bahagurukiye kwivuza ku baganga gakondo. Ariko kandi ntiwibagirwe ko uzakenera uruhushya rw’ikigo gitsura ubuziranenge.

7.Gushyiraho ivuriro rigezweho

Umunyarwanda yagize ati: ”amagara araseseka ntayorwa.” Muri iyi minsi abantu barifuza gukoresha ibizamini by’ubuzima mu gihe runaka (periodical medical test). Nuzana imiti n’ibindi byangombwa nkenerwa mu buvuzi uzajya ukirigita ifaranga nta kabuza.

8.Ibicuruzwa by’abana

Uko abaturage biyongera, ni ngombwa guteganyiriza abavuka. Nk’ibisanzwe umwana azakenera kwambara, kugaburirwa ariko kandi nibiba ngombwa azanakenera ibikinisho n’ibindi byinshi nkenerwa ku mwana. Muri iki gihe ni ngombwa rero ngo habeho amaduka acuruza bino byose twavuze haruguru.

Umuntu burya yumva ibitekerezo by’abantu batandukanye ariko umwanzuro ukaba uwa nyir’ubwite kuko iyo yungutse cyangwa yahombye ni we bizagiraho ingaruka mbere y’abandi bose. Tubifurije amahirwe masa.

 

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano