Kanyamashuli Kabeya Janvier, ni Umudepite wa Mbere weguye mu bari mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda ya 2018 izarangira mu 2023. Iyegura rye ntiritandukanye n’iry’abandi bagiye begura muri manda ziheruka kuko hafi ya bose byari ku mpamvu bwite.

Kanyamashuli wavutse ku wa 30 Nzeri 1962, yinjiye mu Nteko ku itike y’Umuryango FPR Inkotanyi nyuma y’imyaka igera kuri icyenda akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga nka Ambasaderi ndetse n’Umujyanama mu bya Dipolomasi.

Yari yaragezemo avuye mu Kigega gishinzwe kurengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG.

Mu ibaruwa IGIHE yabonye uyu mudepite yandikiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri, Depite Kanyamashuli yagize ati “kubera impamvu zanjye bwite, neguye ku murimo w’Ubudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.”

Dusubije amaso inyuma ku mpinduka zagiye ziba mu Nteko Ishinga Amategeko, nko muri manda ishize, hari abari Abadepite bavuyemo bahawe indi myanya, abitabye Imana ndetse n’abasezeye.

Abo barimo nk’abagizwe Abaminisitiri nka Uwacu Julienne, Kaboneka Francis na Nyirasafari Esperance; abagizwe ba Guverineri nka Mureshyankwano Marie Rose, Mukandasira Caritas, Gatabazi JMV n’abandi barimo Bamporiki Edouard wagizwe Perezida w’Itorero ry’Igihugu.

Harimo kandi abavuyemo bitabye Imana barimo nka Nyandwi Désiré (ku wa 14 Ukwakira 2016) na Mukayisenga Françoise (ku wa 12 Kamena 2017).

Impamvu bwite zari zihishe byinshi kuri bamwe mu beguye

Mu badepite beguye muri manda ishize, harimo Sekamana Bwiza Connie, Bushishi Giovanni na Kabahizi Celestin ariko we yari ahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA).

Usibye aba badepite, mu bandi beguye bavuzwe cyane harimo na Senateri Kantarama Penelope.

Hafi ya bose impamvu batanze z’ubwegure nk’uko byagaragaye mu mabaruwa yabo, zari ‘impamvu bwite’ ariko nyuma hatangiye kuvugwa byinshi bishamikiye kuri ubwo bwegure.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, François Ngarambe, mu 2015 nyuma y’iminsi mike Bwiza yeguye, yatangaje ko ateguye ku mpamvu ze bwite ahubwo ko yabihatiwe bishingiye ku makuru yabwiye Ambasade ya Amerika asaba viza.

Mu mwiherero w’abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu muryango FPR Inkotanyi wabaye muri Kamena 2015, Ngarambe yasobanuye ko Bwiza wari umaze imyaka 15 ahagarariye FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko, yagiye kwaka viza muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika abeshya ko umutekano we utameze neza nyuma y’ihunga ry’umugabo we.

Icyo gihe hari hashize igihe gito Sekamana Jean Marie, umugabo wa Connie atangiye kwaka ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe Amerika, avuga ko umutekano we utameze neza mu Rwanda, aho yari asanzwe akorera ibikorwa by’ubucuruzi, agasobanura ko afitanye ibibazo na FPR yahoze akorera mu Bunyamabanga.

Ubwo Sekamana yakaga ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwiza Connie na we yunze mu ry’umugabo atangira gusaba viza y’iki gihugu, ubusabe bwe buherekezwa n’ibaruwa yasobanuraga ko umugabo we kuva mu myaka yari ishize umutekano we utari wifashe neza mu Rwanda nyuma yo gukurwa ku mwanya yariho mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi.

Ngarambe yasobanuye ko Bwiza yagaragazaga ko yazize kurwanya irigiswa ry’amafaranga agera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda ryakozwe na FPR mu matora ya 2010.

Nyuma yo gusaba ubuhungiro kwa Sekamana ndetse n’umugore we Bwiza Connie agatangira gushakisha inzira zo kumukurikira muri Amerika, Ambasade ya Amerika i Kigali yaje gutangira gushakisha amakuru nyayo ku byavugwaga n’aba bombi, aya makuru agwa mu gutwi inzego za Leta, bivamo guhatira Bwiza kuva ku mirimo ye y’ubudepite.

Hari kandi n’amakuru agaragaza ko leta yasabye Bwiza kwandika avuguruza ibinyoma umugabo we yarimo atangaza muri Amerika mu rwego rwo gushaka viza.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze ko ubuhamya bwatanzwe na Bwiza Connie muri Ambasade ya Amerika bwuzuye ibinyoma byambaye ubusa, ndetse ko n’ukuri nyako kwagaragarijwe inzego z’iki gihugu.

Bushishi yasezeye mu ishyaka ahita atakaza umwanya mu nteko

Muri Kamena 2015 nibwo Depite Bushishi Giovanni yasezeye mu ishyaka rya PSD yabarizwagamo ku mpamvu zitigeze zitangazwa.

Ukwegura kwe kwaje nyuma gato y’ukwa Kabahizi Célestin wari Umudepite w’u Rwanda muri EALA ariko nawe aturuka muri PSD.

Gusezera kwa Bushishi muri PSD kwahise gutuma atakaza umwanya yari afite mu Nteko. Hari amakuru agera kuri IGIHE yatanzwe n’umwe mu bantu bazi neza iby’isezera rya Bushishi wavuze ko ‘yafashe uyu mwanzuro ku mpamvu za Politiki’.

Senateri Kantarama Penelope nawe ni undi wigeze gusezera ku mpamvu ze bwite muri Kanama 2013. Gusa icyo gihe byavuzwe ko yaba yarirukanwe bitewe n’amagambo yavuze ashyigikira ibyatangajwe na Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete ko u Rwanda rukwiye gushyikirana na FDLR.

‘Njye rwose ntabwo njya mbeshya’

Kanyamashuli weguye amaze iminsi 175 mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite, yabwiye IGIHE ko muri iki gihe yari amazemo, yize byinshi birimo gukorera hamwe.

Yakomeje avuga ko mu Nteko ari hamwe mu hantu hake muri iki gihugu umuntu amenya ibibazo byinshi by’abanyarwanda akagira n’uburyo yabafasha kubibonera igisubizo.

Yakomeje avuga ko muri iyi minsi agiye gutekereza ku kindi yakora, ati ‘ngiye gutekereza ku yandi mahirwe atandukanye’.

Abajijwe niba ubwegure bwe nta yindi mpamvu ibwihishe inyuma nkuko byagiye bigenda ku bandi badepite, Kanyamashuli yabihakanye yivuye inyuma ati “ Oya rwose nta na gato. Nta na gato rwose. Mu buzima bwanjye no mu myemerere yanjye sinjya mbeshya. Ibintu mbivuga uko biri. Ni njye byaturutseho nta wundi.”

Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riteganya ko ‘Umudepite weguye ku murimo w’Ubudepite ku mpamvu zinyuranye ashyikiriza Perezida w’Umutwe w’Abadepite ibaruwa y’iyegura rye, akagenera kopi Perezida wa Repubulika. Perezida w’Umutwe w’Abadepite abigeza ku nzego bireba mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi’.

Riteganya kandi ko iyo ‘Umudepite atakaje cyangwa akuwe ku murimo we w’ubudepite, umwanya we uhabwa ukurikiraho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirenze umwaka umwe’.

Hagendewe kuri lisiti yo ku wa 03 Nzeri 2018 y’abakandida depite bari batanzwe na FPR Inkotanyi muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora; bisobanuye ko uyu mutwe wa Politiki uhagarariwe n’abadepite 40, uwa 41 ari we uhita afata intebe.

Kanyamashuli Kabeya Janvier yeguye nyuma y’iminsi 175 mu Nteko Ishinga Amategeko

Bwiza Connie yeguye avuga ko ari ku mpamvu ze bwite ariko nyuma biza gutangazwa ko yabihatiwe nyuma yo kubeshya ashaka Viza yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Depite Bushishi Giovanni yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko bivugwa ko byari ku mpamvu za politiki

Byigeze kuvugwa ko Senateri Kantarama yaba yareguye biturutse ku magambo yavuze ashyigikira uwahoze ari Perezida wa Tanzania

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano