Isimbi Noeline wavugishije abantu mu buryo bukomeye kubera ubuhamya yatanze yangiwe kwinjira mu ijonjora rya Miss Rwanda 2019, yatunguranye asohora amafoto y’uruhererekane yambaye ubusa buri buri.

Isimbi yiyamaje muri Miss Rwanda mu ijonjora ryabereye i Musanze yangirwa kwinjira, yasubiye guhatana aciye mu Burasirazuba nabwo biranga ku bwo kubura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye no kutuzuza ibipimo by’indeshyo isabwa.

Yangiwe guhatana yahise atanga ubuhamya bw’ubuzima bukomeye avuga ko yaciyemo kuva afite imyaka icyenda kugeza uyu munsi asatira imyaka 20. Ubuhamya bwe bwakoze benshi ku mutima.

Ubu noneho yatunguranye asiba amafoto yose kuri konti ye ya Instagram arangije yuzuzaho ay’uruhererekane amugaragaza yambaye ubusa mu nguni z’umubiri wose.

Muri aya mafoto hari aho Isimbi Noeline yabanje gusohora ifoto apfukamye afashe amabere ahandi yambaye uko yavutse. Yakomeje gushyiraho andi menshi nabwo yambaye ubusa, hamwe yerekanaga amabere ubundi akaryama agaramye ntacyo yikinze.

Abamukurikira batangiye kuyashyiraho ibitekerezo bimunenga bamubaza icyamubayeho kuko babona bidasanzwe. Umwe yamubajije ati “Ni gute koko wari kuba Nyampinga? Urashaka kuba icyamamare ku ngufu, wabonye amagambo uvuga byaranze gukora uhisemo kwiyambika ubusa.”

Ibya Isimbi Noeline byatunguye benshi! Mu mafoto y’ubwambure bwe hari ayo yifotoje ateye ikibuno umufotozi ku buryo imyanya ye y’ibanga igice cy’inyuma igaragara.

Mbere yo gusohora aya mafoto, Isimbi yari amaze iminsi asohora videos ze bwite anenga inzego za Leta y’u Rwanda kuko ngo ‘zimwe zanze kumufasha’ nyuma y’ibibazo yaciyemo.

Ibibazo bya Isimbi Noeline avuga ko byatangiye agifite imyaka icyenda ari nabwo yataye iwabo akajya kuba mayibobo i Kigali. Yabanje kuba mu Kiyovu nyuma agejeje imyaka 11 ngo yajyanywe mu kigo ngororamuco i Musanze avayo afite imyaka 13 ari bwo yahise ajya muri Kenya nk’impunzi yo muri Congo ariko yambukira muri Uganda.

Yavuze ko yavuye muri Kenya amaze no kuhafungirwa imyaka arekurwa inzego zibishinzwe zihita zimugarura mu Rwanda kuko ngo nta byangombwa yagiraga.

Ngo ageze mu Rwanda yashatse indangamuntu akoze amanyanga kuko yari ataruzuza imyaka 16. Amaze kuyibona ngo yasubiye muri Kenya ahava ajya muri Afurika y’Epfo.

Ati “Nagiye muri Afurika y’Epfo gushaka ubuzima, nari naciye mu bihugu bitatu Mozambique, Malawi na Zambia, nahingukiye Pretoria bwari bwije mfite ibikapu byinshi.”

I Cape Town ngo yabaye umumansuzi mu kabari, avuga ko yahagiriye ubuzima bubi.

Yaje kuvayo agaruka mu Rwanda mu Ugushyingo 2018 ashaka uburyo yahatanira Miss Rwanda biranga.

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano