Kenya:Umugore wasabwe kwica batatu muri batanu yibarutse yitabye Imana

0
37

mu kwezi gushize nibwo mugihugu cya kenya umugore witwa Eveline Namukhula yibarutse Impanga zabana basaga batanu bose ariko abayobozi bagakondo muri kariya gace bamusaba kwica abana basa batatu murabo batanu ngo kubera ko bavugaga ko ari inkunguzi ngo kubere ko mumuco womurako gace utemera ko umugore yakwibaruka abana batatu cg barenzeho ibi ariko ubuyobozi ntago bwigeze bubyemera. amakuru aturuka muri Kenya yemeza ko uyu mugore yitabye imana nyuma y’iminsi yibarutse

Abaganga bo mu burengerazuba bwa Kenya bavuga ko Eveline Namukhula yitabye imana ku cyumweru azize indwara yo mu bihaha.Yari aherutse kuvuga ko yumva ababara mu gatuza.Yitabye imana igihe abaganga bageragezaga kuzibura imitsi ijyana amaraso mu bihaha.Uyu mugore yabyaye abana batanu mu kwezi gushize.Ariko abayobozi gakondo bashakaga ko yica batatu muri bo, maze arabyanga.Babiri muri abo bana mu nyuma baje gupfa mugihe barimo bavurirwa mu bitaro.

abana bari ibarutswe nuwo mubyeyi

Ibitangazamakuru byo muri Kenya biravuga ko izo mpinja zari zitunzwe n’amashereka ya nyina zahabwaga hakoreshejwe ibiyiko n’ibikombe.Namkhula ntiyashakaga kubonsa kubera ko mu muco we kubyara abanu batanu icyarimwe bifatwa nk’amakuba.Asize abandi bane n’umugabo.

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano