Itangazo rya kiliziya risaba imbabazi Abanyarwanda bose

Ni itangazo ryasohotse kuri uyu wa 13 Mata 2019, rishyirwaho umukono na Mgr Filipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Iryo tangazo ritangira rivuga ko muri iyi  minsi Abepiskopi baandikiye abakiristu babashishikariza gukomeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge, gusaba imbabazi no kuzitanga mu rwego rwo kwibuka twiyubaka.

Muri iyo baruwa  ngo hari ibyakomerekeje abantu cyane cyane ibirebana n’ibyo gusabira  abashaje cyane n’abarwaye cyane bari mu munyururu bafungiwe icyaha cya jenoside. Kiliziya ikavuga ko hari abantu byakomerekeje cyane.

Ikagira iti “Tubabajwe n’uko byakomerekeje abantu cyane cyane n’igihe twabivugiye, ibyo si byo twari tugamije. Dusabye imbabazikuko twabivuze muri iki gihe gikomeye k’icyunamo. Dukomeje gufata mu mugongo abacitse ku icumu n’umuryango nyarwanda muri rusange muri iki gihe twibuka abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi. Imana ihoza imbabare ibahumurize kandi idufashe  kubakomeza cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye.”

Muri iritangazo ntabwo kiliziya igaragaza ko yaba yisubiyeho ku kifuzo cyayo, aho yerekana gusa ko yabivuze mu gihe kidakwiye.

Izi mbabazi kiliziya isaba, zije nyuma y’aho  inzego n’abantu batandukanye bamaganiye iso mbabazi kiliziya isabira abo bakoze jenoside.

Kuri uyu wa 13 Mata 2019, ubwo hasozwaga icyumweru k’icyunamo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, yarabyamaganye, avuga ko byaba ari ukwirengagiza ukuri.

Yagize ati “Iyo hari abantu bamwe na bamwe bavuga ngo aba basaza nimubarekure barakuze kandi ari bo baroze u Rwanda muri ubu buryo nkeka ko ari ukwirengagiza ukuri.”

Agasanga gusabira abantu nk’abo kurekurwa ari ukwirengagiza ukuri mu buryo bugaragara. Aho yagaragaje ko kugeza ubu ababibye urwango mu Banyarwanda bashaje, kandi bakaba bataratezuka ku mugambi wabo.

 

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano