Umuhanzi Meddy n’umunyamideli Judith Heard Kantengwa, baragaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Musoni Jackson waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 nibwo hamenyekanye amakuru y’impanuka y’indege Ethiopian Airlines yavaga Addis Ababa yerekeza i Nairobi muri Kenya.

Indege ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ yari itwaye abagera ku 157 bose bahasize ubuzima barimo n’umunyarwanda witwa Musoni Jackson.

Uyu mugabo yakoreraga ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR muri Sudani y’Epfo, ndetse yakoreye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] ni umwe mu bagaragaje ko bashenguwe bikomeye n’urupfu rutunguranye rw’uyu mugabo wari ugikeneye kwita ku muryango we no gukorera igihugu.

Meddy yagaragaje ko yabanye na nyakwigendera Musoni Jackson kuva mu bwana kandi ko yari umuntu w’inyangamugayo ukundwa na bose.

Yagize ati “Jackson wari urenze kuba umugabo, urenze kuba umuvandimwe kuri twese. Umutima wanjye urakomeretse cyane. Sinzi uko mama wawe yiyumva, sinapima umubabaro wa Sharon, abana bawe, umugore n’abavandimwe bawe…tukiri abana twakureberagaho. Uyu munsi natekereje ubuzima twabanyemo nk’umuryango kuva mu bwana kugera tubaye abagabo.”

Umunyamideli w’umunyarwandakazi ariko wabaye muri Uganda, Judith Heard Kantengwa, nawe yavuze ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu mugabo biganye imyaka itanu.

Ati “ Musoni Jackson twicaranye ku ntebe y’ishuri imyaka itanu, yamfashije gukora imikoro n’ibizamini by’imibare, nyuma aba umuvandimwe wanjye ntigeze ngira.”

Musoni Jackson asize umugore n’abana babiri; umuhungu n’umukobwa.

 

Meddy yababajwe no kubura inshuti bakuranye

 

Judith Heard yiganye na Musoni imyaka itanu

 

Musoni Jackson yaguye mu mpanuka y’indege

 

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano