Urukiko rw’ubucuruzi rwaburanishije urubanza umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard [Meddy] aregwamo n’Ikigo cyitwa Kagi Rwanda Ltd cyamutumiye mu gitaramo ariko ntiyitabire.

Ibi byabaye kuri uyu wa 14 Werurwe 2018 ku Kimuhurura. Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo yari ahari ariko yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Kagi Rwanda Ltd yari yunganiwe ndetse n’umuyobozi wayo yari ahari.

Iki kigo kirega Meddy kuba cyaramutumiye mu gitaramo mu Bubiligi ndetse akishyurwa ibihumbi 10 by’amadolari ariko ntajye kuririmba, ndetse cyamusaba no gusubiza amafaranga ntabikore.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, uwari uhagarariye Meddy yasabye umucamanza ko yabaha umwanya umukiliya we akaganira n’abamurega, ikibazo kigakemuka mu bwumvikane.

Umucamanza yemeye ubu busabe, ategeka ko bagenda bakumvikana bananiranwa urubanza rukazakomeza tariki 22 Werurwe 2019.

Uretse Kagi Rwanda Lt, Meddy arishyuzwa amafaranga yahawe na Crystal Event y’i Burundi yamutumiye mu mpera z’umwaka ushize ariko ntajyeyo kubera impamvu z’umutekano. Biteganyijwe ko ibiganiro byabo nibyanga nabo bazamurega.

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano