“Ndi imbwa” indirimbo nshya ya Ama G The Black, yadusobanuriye impamvu yo kwiyita imbwa mu ndirimbo

Ama G The Black ni umwe mu baraperi b’abahanga hano mu Rwanda, uyu muhanzi uzwiho ubuhanga bukomeye mu kwandika indirimbo zirimo ubutumwa bukakaye kuri ubu afite indirimbo nshya yashyize hanze iyi akaba yayise “Ndi imbwa”, ukimara kumva uko yitwa wagira amatsiko y’icyatumye uyu muraperi yituka mu ndirimbo ye nshya.

Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda, Ama G The Black yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoranye n’umuhanzi ukizamuka Fighter P, icyakora nanone ngo iyi ndirimbo niwe ubwe wayiyandikiye nubwo ari iy’uyu musore ukozamuka bayikoranye. Atuganiriza twamubajije impamvu asanga yarahisemo kwiyita imbwa muri iyi ndirimbo.

Ama G The Black yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka kugaragaza ko abantu banyuranye bakunze gusuzugura abandi kenshi abasuzuguwe bikababaza, ati” ugasanga umuntu akwise imbwa, uraye udasinziriye. Njye nakoze iyi ndirimbo ngamije kugaragaza kwicisha bugufi nkasobanura ko umuntu yakwita imbwa ukamureka wowe ukareba ibiguteza imbere mu gihe ukwise imbwa we yaba asigaye ntanicyo bimwinjirije.”Ama G

Ama G The Black niwe wanditse iyi ndirimbo yahaye Fighter P

Iyi ndirimbo “Ndimbwa” yagiye hanze mu buryo bw’amashusho yakozwe na Producer Evydecks mu gihe amashusho yayo yo yakozwe na AB Godwin umwe mu basore bari kuzamuka neza mu gutunganya amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano