Uburyo witwayemo mu gukemura ikibazo cy’abakiriya ,ni bwo butuma bafata icyemezo cyo gukomeza cyangwa kudakomeza kuba abakiriya bawe. Iyo utabitayeho,bashobora kugucika burundu. Nubwo hari abakiriya baba bagoye hari uburyo wakoresha ukabagusha neza.

Guhindura imyumvire:uba ufite inshingano yo gukemura ikibazo umukiriya afite ,bityo akanezerwa kabone n’ubwo yaba ari mu kuri cyangwa atari mu kuri.

:Gutega amatwi : ni ngombwa gutega neza amatwi ,ukumva ibyo umukiriya akubwiye .

Kuvuga mu magambo yawe ugasubiramo ibyo umukiriya yakubwiye : iyo umukiriya amaze kugusobanurira impamvu yatumye arakara , uba ugomba gusubiramo mu magambo yawe ibibazo yakugejejeho ,kugirango wizere neza ko ikibazo ushaka gukemura ari cyo afite koko.

Kumwereka ko nawe ubabajwe n’icyamubabaje ukamusaba imbabazi : uba ugomba kumwereka ko impamvu yatumye arakara ifite ishingiro. Gukora ku buryo ugaragariza inyuma icyo utekereza n’imivugire yawe bimwereka ko wumva impamvu yatumye arakara kandi kandi bikamwerekako bikubabaje nawe.

Kwiyemeza gutuza : iyo wihaye kuburana nawe, nta kindi bikugezaho uretse gutuma ibintu bijya irudubi. Iyo wiyemeje gutuza ,umukiriya atangira gucururuka.

Gukoresha imvugo iguha icyizere : ni ngombwa kwibanda kubyo ushoboye gukora aho kwibanda kubyo utashobora .

Kwerekana igisubizo : Iyo uzi icyo wakora ,uba ugomba gusobanurira umukiriya neza uburyo uteganya gukemura ikibazo.iyo utazi Neza icyo wakora ,usaba imbabazi ukabwira umukiriya ko uzakora ibishoboka kugirango ikibazo cye gikemuke ku buryo bumunogeye cyangwa ukamusaba kukubwira igisubizo yumva cyazamunezeza.

Gufata icyemezo no gukurikirana ko gishyirwa mu bikorwa : Iyo mumaze kumvikana ku gisubizo. Ni ngombwa ko uhita ufata icyemezo. Ni ngombwa gusobanurira umukiriya ikintu cyose uteganya gukora kugirango umukemurire ikibazo. Kongera kugusha neza umukiriya .

Gukemura ikibazo no gukura isomo kubyabaye : Iyo ibyo byose birangiye ,uba ugomba gukora ku buryo ugabanya impamvu zose zishobora gutuma icyo kibazo cyongera kuvuka niba utari wabikora ,ni ngombwa kureba impamvu muzi z’icyo kibazo.aha ngaha ni ngombwa gusuzuma ibitaragenze neza.

Kumenya ikibazo mbere y’uko kivuka : Gushaka mbere y’igihe ibisubizo ku bibazo bishobora kuvuka . Ntugomba gutegereza ko ikibazo kivuka kugirango ubone gushaka igisubizo abakiriya baba bifuza ko ibibazo byabo byabonerwa ibisubizo vuba. Umukiriya azahora yibuka ko wihatiye guhita ukemura vuba na bwangu kandi ukabigaragazamo ubushake. Ibyo biruta kumubwira ko udashoboye kubonera umuti ikibazo cye.

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano