Umugabo wiyitaho amenyekanira ahanini ku nkweto yambara! Ibi bisobanura ko i kweto zishobora gutandukanya urwego abantu runaka bariho.  “Nike”  ni marike y’inyamerika yubatse izina mu kurushaho kuzamura urwego n’ubwiza bw’inkweto zinyuranye.  Iyi marike igaragara muri buri gihugu cyose mu bigize iyi si dutuye!

Iyi bizinesi y’amabiliyoni y’amadorali yatangijwe tariki 25 Mutarama 1964, itangira yitwa “Blue Ribbon Sports” Muri 1971 iza kwitwa Nike.

Nike mu busanzwe izwiho umwihariko mu gukora inkweto za sport, zikorwa mu buryo bujyanye n’iterambere zikanapimwa mu ma laboratoires mbere yo kuzishyira ku ka rubanda.  Izi nkweto zabaye iza mbere mu gucuruzwa muri buri kategori zagiye zimurikwamo.

Kuri ubu Nike yashyize hanze inkweto zikoranye ubuhanga buhanitse aho Rase zazo zizajya zifunga zikanifungura mi gihe uzambaye abikeneye.

Ibi biratangaje kuko uzajya wicara zikakira amakuru y’uko udateganya guhaguruka bityo zikiyoroshya.  Aya makuru azajya atangwa na sensors zizaba zirimo imbere mu nkweto.

Izi nkweto zizasohoka mu kwa cumi na kabiri ku isoko rusange  hirya no hino ku isi,   nizo zizaba zifite iyi technology zonyine ndetse zikazaba ari nazo za mbere zihenze zibayeho mu mateka ya mark ya Nike

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano