• Honorable Senateri TITO RUTAREMARA wari umushyitsi mukuru mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko. yavuze ko nta muryango ubura ikigoryi.

Taliki ya cumi na gatanu Werurwe 2019, mu murenge wa Remera Akarere ka Gasabo hateraniye inteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko.

Honorable Senateri TITO RUTAREMARA wari umushyitsi mukuru muri iyi  nteko y’urubyiruko yavuze ko nta muryango ubura ikigoryi. Ibi yabigarutseho ashingiye ku bibazo bimwe na bimwe bigaragara mu rubyiruko rwishoba mu ngeso mbi nk’ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi. Yavuze ko ushingiye kubishishikaje igihugu ari ukubona urubyiruko rushishikara rugakora, rukihangira imirimo bikabafashafasha kwivana mubukene bakiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange ariko ugasanga hari urubyiruko rwabaye  ntibindeba barishora mu ngeso mbi. Aba bakwiye kwigishwa bakwinangira bagahanwa n’amategeko.

Urubyiruko rwari rwitabiriye, rushishikajwe no kumva impanuro

Honorable Senateri TITO RUTAREMARA yagarutse ku mateka u Rwanda rwagiye runyuramo, avuga ko urubyiruko rukwiye kuyubakiraho ndetse bagateza n’imbere igihugu cyababyaye.

Honorable Senateri TITO RUTAREMARA yasangije kandi abari bitabiriye iyi nteko amwe mu mateka ye bwite, avuga ko  ” yabaye impunzi mu gihugu cya Uganda agasha icyatuma agaruka mu gihugu cyamubyaye ariko leta yicyo gihe ikamukumira.  Yavuze kandi ko urubyiruko rukwiye gufatira urugero k’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwafashe iya mbere mu guhagarika Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ndetse no kubohora igihugu cyacu none ubu Abanyarwanda tukaba dufite amahoro n’umutekano.

Honorable Senateri TITO RUTAREMARA yasoje agira inama abari bitabiriye iyi nteko cyane cyane urubyiruko kobafite amahirwe adasanzwe urundi rubyiruko rutagize ariyo kuba bafite ubuyobozi bwiza bubitayeho kandi rubashyigikiye, yababwiye ko ayo mahirwe  badakwiye kuyapfusha ubusa bagafata iya mbere bakteza imbere bagateza n’imbere igihugu cyabo imbere.

Bamwe murubyiruko bari bahawe umwanya wo kumenyekanisha ibyo bagezeho

Hon.Sen. Tito Rutaremara,Urubyiruko rumumurikira ibyagezweho

Miss Popularity mumwaka wa 2017, Umutoni Wase Honorine (Miss Gisabo)
Umunyamabanga nshingwa Bikorwa w’umurenge wa Remera ,Kalisa Jean Soveur , Arikumwe Nushinzwe Umutekano,

 

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano