Abantu batandukanye babonye amashusho ya Papa Franscis apfukama ku mafi ye agasoma inkweto cyangwa ibirenge bya Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir na mugenze we bahanganye kubutegetsi witwa Riek Machar ndetse n’umugore wa Nyakwigendera Dr. John Garang witwa Rebecca Garangbyarabatangaje batangira gucye kabyinshi.

Bamwe wabonaga bavuga ko ari ibitangaza kubona Papa Franscis n’ibyubahiro bye yemera agapfukama ku mafi ye agasoma inkweto cyangwa ibirenge by’abo bantu.

Impamvu yabikoze yaramenyekanye kuko yabikoze nk’umuntu wubashywe ku isi kandi uyobora Abakirisitu bo mu idini ya Gaturika bagera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 299 kugirango abo bantu bamaze igihe mu ntambara zidashira bahuza bakumvikana intambara zigashira.

Yarababwiye ati igihugu cyanyu nicyo gito mu myaka kuko cyabayeho vuba none muhora mu ntambara zidashira zipfiramo abantu benshi kandi barengana ibyiza ni uko mwashyira hamwe mukumvikana mukubaka igihugu cyanyu kuko abaturage bararushye.

Papa yakomeje ababwira ko Imana itoranya abayobozi kugirango bayobore abandi ariko ntago abayobozi bajya ku butegetsi kugirango bakore ibyo bashaka ahubwo babikorera abaturage iyo umuyobozi akora ibyo abaturage badashaka nta mahoro agira kuko iyo abaturage batagushaka uhura n’ibibazo.

Kuba yapfukamye agasoma inkweto zabo bayobozi byagaragaje icyubahiro gikomeye n’urukundo ku baturage ba Sudan y’Epfo ndetse n’abaturage bose bakaba bose bivuze ko yabasomye ku birenge kandi ko intambara bahoramo zirangira kandi bakaba bemeye gukorera hamwe intambara n’amakimbirane bahoramo zirangira.

Abahuye na Papa bari 5 bose ariko buri uwo yageragaho ashaka gupfukama gusoma inkweto ze yahitaga yumva yakuraho ibirenge kubera ibyubahiro bya Papa ariko atabikuraho.

Papa akaba yabahamagaye ubwo yasozaga iminsi ibiri yo gusenga ,bakaba bari mu nzu y’icyubahiro Santa Marta ndetse amasengesho akaba yari yitabiriwe n’ukuriye idini rya Abaporoso ku isi witwa Justin Welby (Archbishop of Canterbury).

 

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano