Queen Cha yatangaje ko muri 2013 habuze gato ngo areke umuziki kubera amafoto

0
29

Mugemana Yvonne wamamaye nka queen cha muri muzika uyu watangiye kuririmba ahagana mu mwaka 2011 yaje gutangariza KT Press ko yigeze gutekereza kureka umuziki ahanini bitewe n’amafoto yigeze gukwirakwiza yagiye kuririmba mu kabari yambaye biteye isoni

Queen Cha ari gushyikirizwa igihembo cya salax award nkumukobwa wahize abandi

Queen Cha ukomeje kwigaruria imitima yabenshi muri muzika nyarwanda ahanini bitewe nindirimbo agenda akore zikigarurirwa n’imitima ya benshi  nkiyo aherutse gusohora yise mumparire,ntawe nkuru nizindi nyinshi zitadukanye… ubwo yarari mukiganiro uyu mukobwa yabajijwe impamvu abakobwa bakiri bake mu muziki wo murwanda asubiza umunyamakuru ko impamvu abakobwa bakiri bake mu muziki wo murwanda ahanini usanga bacyigirira ubwo uyu muhanzi kandi yanahishuye ko abahungu impamvu aribo banshi ushobora nogusanga batarusha abakobwa impano Quee Cha kandi yanitanzeho urugero aho yagize  ati”Ku giti cyanjye, nageze aho numva nareka umuziki ubwo nabyukaga mu gitondo ngasoma ibitekerezo bica intege ku mafoto yanjye ubwo narimo ndirimba mu kabari, kandi burya nari nambaye nk’ugiye kuririmba.”

amwe mu mafoto yavugishije benshi muri 2013 ubwo yateganyaga kurekaumuziki kubera yo

twabibutsa ko ibi byabaye mu mwaka wa 2013 ubwo uyu mukobwa yari yagiye kuririmba mu kabari kazwi nka Relax Bar agenda yambaye mu buryo bwumije abantu. Icyo gihe, Queen Cha yari umukirisitu wari ukomeye ku mahame y’Itorero ry’Abadiventisiti ari nacyo cyatumye amafoto ye akangaranya benshi. Queen Cha yari yambaye ikanzu ngufi y’ubururu n’akenda kamufashe ku maguru (bas). Amwe muri yo, hari n’aho agaragaza n’akenda k’imbere k’umweru Queen Cha yari yambaye.

Queen cha umwe mubakobwa bahagaze neza muri ibi bihe

Queen Cha ukorera umuziki muri The Mane, aherutse guhabwa igihembo cya mbere mu muziki. Yahawe icy’Umuhanzi wahize abandi mu cyiciro cy’abagore muri Salax Awards 2019, ni na we mukobwa rukumbi watsinze.

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano