Telefone ni igikoresho gikoreshwa mu buryo bw’itumanaho aho umuntu ayifashisha ashaka kuvugana n’umuntu runaka uherereye  kure ye mu bice bitandukanye by’igihugu cyangwa hanze yacyo. Iki gikoresho rero cyafashe umwanya munini  m’ubuzima  bwacu bwa buri munsi , kuburyo umuntu adashobora kuva murugo atagifite nkuko atatinyuka   kuva munzu  adafite umwambaro ku mubiri we.

Telephone ngendanwa ikoreshwa  bwa mbere mu mateka y’isi,yari igenewe guhamagara umuntu,ariko nyuma yaje kongerwamo ibindi bikorwa  bitandukanye, birimo  koherereza ubutumwa bugufi(SMS) umuntu runaka.

Nyuma yuko telefone ikozwe igamije guhamagara, nyuma igashyirwamo kohereza ubutumwa.  Haje gukorwa  telephone  zigezweho arizo zimenyerewe nka smart phone, Aho umuntu akoresha telefone ye ibintu birenze kimwe cyangwa bibiri.

Ibyo ubu bwoko bwa telefone bushobora   gukora izambere zitabashaga gukora,  harimo: gukoresha murandasi(internet),  maze ibi bigatuma umuntu  ashobora gukoresha uburyo butandukanye bwo kuganira n’inshuti ze nko kohereza ubutumwa kuri  za emails, facebook , watsapp cyangwa ukareba ibintu ukeneye ku mbuga zitandukanye wifashishije  ishakiro nka google, Bing, yahoo, Ask.com n’izindi zitandukanye…

Telefone igezweho kandi igufasha kwifotora ifoto ikugaragaza wese uko uri kuburyo uhita uyoherereza mugenzi wawe kugirango umwereke uburyo wari wishimiye isi, cyangwa  ukayishyira kuri zimwe  mu mbugankoranyambaga twavuze hejuru, smart phone kandi igufasha  koherereza mu genzi wawe   indirimbo zigezweho,  no kumva ibiganiro bitandukanye kuri   radiyo wahisemo gutega amatwi.

Kugira amahirwe yo  gukoresha Smart Phone(telephone igezweho) bisaba kuba wayitanzeho amafaraga macye cyangwa menshi  dore ko ihenda bitewe n’uburyo ikozemo hamwe n’uruganda rwayikoze , zimwe mu nganda zikora bene ubu bwoko bwa telefone twavuga nka  Samsung , Apple, Vivo, n’izindi ………

Abantu benshi usanga batunga  ubu bwoko bwa  telefone  mu buryo butoroshye aho baba bamaze igihe kinini barabishyize mu mishinga yabo   aho bagenda babika amafaranga macye macye kugirango babashe kugera ku mubare runaka maze babashe kuzigura.

Byakubabaza cyane mu gihe  waba waguze  izi telefone wiyushye akuya ariko mu gihe gito ugasanga  telefone  yawe yarapfuye(itagikora) bitewe nuko  utabashije kumenya uburyo wagombaga  kuyitaho, maze bigatuma abantu benshi mwakoranaga ibikorwa bitandukanye mwifashishije iyi telefone  bakubuze burundu maze  bimwe mu bikorwa byawe bikangirika.

Reka tubabwire  uburyo ushobora kwita kuri telefone yawe maze ukabasha kuyikoresha  igihe kirekire n’ubwo nta kintu kitagira iherezo.Mu gihe uguze telefone bwa mbere(ari nshyashya) ukwiriye kuyambika ibiyirinda kwangirika igihe yituye hasi(case and screen protector)

Ntuzigere ushyira na rimwe telefone yawe ahantu hatose, cyangwa ngo uyikoreshe mu gihe ibiganza byawe bifite amazi  Ujye wirinda ko telefone yawe yakwikubita hasi bya buri kanya , kuko bishobora gutuma inzira zimbere zirushaho kwangirika bikaba byayitera kudakora neza.

Ntugashyire Telefone yawe ahantu hari ikindi gikoresho gisohora ubushyuye , urugero ni nk’igice cya mudasobwa gisohora ubushyuhe igihe iyi mudasobwa yaka

Ujye ugerageza gusukura Telefone yawe buri munsi , kugirango uyirinde umukungu uba wayigiyeho. Ntugashyire telefone yawe ku muriro(charging) igihe ikigero cyayo kitari munsi ya 50%.Mu Rwanda ubu abaturage batunze telefone ngendanwa bari ku kigero kirenga gato 76% ibi bikaba bigaragaza iterambere riri mu gihugu.

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano