Urubyiruko ruzakomeza gukora ibyo rwifuza gukora. Niyo mpamvu nko muri Leta zunze ubumwe z’amerika honyine, hatangazwa ubwandu bw’indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina  k’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 bugera kuri miliyoni 20, nkuko tubikesha CDC. Gusa, ubuvumuzi bushya bwakozwe n’abasore batatu bo muri UK bushobora gufasha kwirinda kwandura izo ndwara hirya no hino ku isi.

Abo basore biga muri Isaac Newton Academy mubwongereza. Nkuko Washington Post ibitangaza, abanyeshuri babonyeko indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina ari ikibazo gikomeye muri UK no ku isi hose. Daanyaal yagize ati: “Twabonye hari ikibura ku isoko nuko twifuza gufasha abantu kwirinda”. Igisubizo cyabo kwari ugukora agakingirizo gashobora guhindura amabara mugihe gahuye n’indwara zandurira mumibonano  mpuzabitsina (STDs).

Ese gakora gate? Antigens zo mugakingirizo zizajya zihura na Antigens za STDs (sexual Transmitted Deseases). Nyuma, agakingirizo kagahindura ibara bitewe n’ubwoko bw’indwara. Nk’urugero: Niba agakingirizo gahuye na Chlamydia, karajya gahinduka Icyatsi kibisi; umuhondo kuri herpes; ndetse n’ubururu kuri syphilis.

Vubaha, aba basore bahembwe bishimishije muri UK’s TeenTech Awards. Amarushanwa ya burimwaka agamije gushishikariza abanyeshuri kumenya neza ko bashoboye no kumva amahirwe ahari muri ikigihe ajyanye hifashishijwe STEM. Ikirenze kuguhabwa amadolari 1500, aba banyeshuri bahawe urugendo rwo kujya guhura n’igikomangoma Andrew mungoro Buckingham muri uyu mwaka.

Nubwo abanyeshuri bahamagarwa cyane n’inganda zikora udukingirizo, Chief Executive wa TeenTech Maggie Philbin avugako aka gakingirizo kakiri kwigwaho kurubu.

Kuko TIME ibivuga, ubu buvumbuzi hari ibitarasobanuka kuri bwo. Nkurugero, ntiharamenyekana uwo aka gakingirizo kagaragaza ko arwaye (ukambaye cg utakambaye). Ikindi nuko hari ikibazo mumuntu yazibaza, uko byagenda mugihe gahuye n’indwara zandurira mumionano mpuzabitsina 2 cg zirenze zitandukanye. Gusa uretse ibyo biazo umuntu yakibaza, ubu buvumbuzi burashimwa cyane – cyane ko butuma urubyiruko rurushaho gutekereza k’umibonano mpuzabitsina ikingiye.

Ese wowe ubutekerezaho iki?

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano