Umubiri iyo nyirawo yawukoresheje cyane urananirwa, rimwe na rimwe umuntu ntabashe no gutandukanya umunaniro n’uburwayi. Ikintu cy’ibanze umuntu yakora mu rwego rwo kurwanya umunaniro ni ukuruhuka, ariko hari n’ibindi bintu bitandukanye birwanya umunaniro.
Nk’uko tubikesha Le Figaro, hari umusemburo ukorwa n’umubiri witwa Cortisol , ushinzwe guhangana n’ikibazo cy’umunaniro uba yagabanyutse mu maraso, bigatuma umuntu agira umunaniro . Uyu musemburo unagira uruhare mu kongera abasirikare b’umubiri wacu ndetse ugatuma umuntu atakaza ibiro.

Umwe mu baganga binzobere mu bijyanye n’ikibazo cy’umunaniro ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani yatangaje ko umuntu wese wahuye n’iki kibazo byaba byiza yegereye ahantu hari umuziki udasakuza, kuruta ko wajya ahantu ha wenyine.

Ku bantu bakunda guhura n’iki kibazo cy’umunaniro ngo bagerageza kujya bashyiramo uyu muziki uvuga gahoro, kandi bakabikora igihe cyose bagiye kuruhuka ngo kuko ubushashatsi bwagaragaje ko umuziki Ugira uruhare runini mu guhangana n’umunaniro.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga bo mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Londres bwagaragaje ko kunywa icyayi cya mukaru nabyo bivura umunaniro, ngo kuko icyayi cya mukaru kigira uruhare mu gufasha umubiri gukora wa musemburo cortisol twavuze haruguru.

Ibi ngo biba byiza umuntu agiye anywa nibura igikombe cya mukaru nyuma y’akazi mu rwego rwo kwirinda umunaniro ukabije n’ingaruka zaterwa nawo.

Ikindi kandi ngo igihe umuntu yahuye n’umunaniro ukabije, yafata shikarete agahekenya ngo nabyo bigabanya umunaniro ukabije.

Ubushakakashatsi bwagaragaje k’umuntu uhekenya shikarete bigabanya 12% by’umunaniro ugereranyije n’utayihekenya.

Abakoze ubu bushakashatsi kandi batangaje ko mu gihe ukoze ibi byose twavuze haruguru ntibigire icyo bitanga wakwihutira kujya kwa muganga.

 

TANGA IGITEKEREZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano